Ubukungu

Kenya Pipeline Company irashaka kwagura ibikorwa byayo ikageza imiyoboro ya peteroli i Kigali

na Arsene Byiringiro November 03, 2026 03:06 PM 89 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikigo cya Kenya Pipeline Company (KPC) cyo muri Kenya cyatangaje ko gishaka kwagura ibikorwa byacyo mu karere, kikaba kiri kureba uburyo cyageza umuyoboro wacyo utwara ibikomoka kuri peteroli i Kigali, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kugeza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Ibi byatangajwe n'abayobozi b'iki kigo mu nama yagiranye n'abashoramari yabereye i Kigali ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, aho bagaragaje imikorere yacyo n'ingamba z'iterambere gifite mu myaka iri imbere.
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa Kenya Pipeline Company, Pius Mwendwa, yavuze ko u Rwanda ari isoko rikomeye mu migambi y'iki kigo yo kwagura ibikorwa byacyo mu karere.

Yagaragaje ko hari amahirwe yo gukomeza ubufatanye n'u Rwanda, guteza imbere imiyoboro ihuza ibihugu no gushyigikira ingufu zikenewe mu bukungu bw'igihugu binyuze mu bikorwa remezo byizewe byo gutwara no kubika ibikomoka kuri peteroli.

Muri uwo muhango kandi, hagaragajwe ko Kenya Pipeline Company yifuza kongera ubushobozi bwo gutwara no kubika ibikomoka kuri peteroli, ivugurura ibikorwa remezo byayo ndetse igashaka abafatanyabikorwa bashobora kuyifasha kugera ku masoko mashya.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, iki kigo cyinjije miliyari 43 z'amashilingi ya Kenya, amafaranga yiyongereyeho 9% ugereranyije n'umwaka wabanje. Inyungu nyuma yo gukuramo imisoro yazamutseho 13%, igera kuri miliyari 11,58 z'amashilingi ya Kenya.

Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe imari muri iki kigo, Anthony Ndegwa, ni we wagaragaje ibyavuye mu mikorere yacyo imbere y'abashoramari.
Kwagura ibikorwa bikagera i Kigali byitezweho kongera ubwizerwe mu itangwa rya peteroli, kunoza imikorere y'ubwikorezi no kurushaho guhuza ubukungu bw'ibihugu byo mu karere.

Iyi gahunda iri mu ngamba za Kenya Pipeline Company zo gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo no kwagura amasoko yayo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Marie Rose NZAYISENGA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo