Imyidagaduro

2026: Umwaka wa The Ben wo gusubiza abamwitaga umunebwe

na Arsene Byiringiro November 01, 2026 09:15 PM 26 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umwaka wa 2026 ushobora gusiga umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ahinduye imyumvire bamwe mu bakunzi b’umuziki bari bamufiteho, bamwitaga umunebwe kubera kudasohora indirimbo kenshi. Indirimbo nshya amaze gushyira hanze muri uyu mwaka zamufashije kongera umubare w’abamukurikira kuri YouTube.

Mbere y’uko umwaka wa 2026 utangira, The Ben yakundaga kugereranywa na mugenzi we Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, wasohoraga indirimbo kenshi ndetse akanashyira hanze album nk'iyo aheruka yise Colorful Generation. Ibi byatumaga bamwe babona ko The Ben adakora umuziki kenshi uko bikwiye.

Gusa The Ben yakomeje gukora mu ituze, aza gushyira hanze album mu mpera za 2025. Icyo gihe kandi yari amaze kugira abamukurikira kuri YouTube barenga ibihumbi 500.

Mu 2026, uyu muhanzi yakomeje kwagura umubare w’abamukurikira, aho yongeyeho abarenga ibihumbi 200. Ibi yabikesheje indirimbo zitandukanye yashyize hanze muri uyu mwaka, zirimo Indabo Zanjye, Inshallah na Oniva.

Indirimbo Inshallah yasohotse ku wa 15 Kanama 2026, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Mu masaha 48 ya mbere imaze isohotse, amashusho yayo yari amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1,1 kuri YouTube.

Ibi byatumye The Ben aca agahigo kari gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo ye My Vow yasohotse mu 2021. Icyo gihe, My Vow yabaye imwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ku giti cyabo zagize umuvuduko wo kurebwa kuri YouTube, igera kuri miliyoni imwe y’abayirebye mu masaha 48.

The Ben kandi aherutse gutaramana n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, mu gitaramo cyiswe 10 Years Comedy Store, cyateguwe na Alex Muhangi.

Nyuma y’iki gitaramo, aba bahanzi batangaje ko bafite indirimbo bakoranye bari gutegura kugeza ku bakunzi babo.

KWIHANGANA Emmanuel / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo