Politiki

Dédé Ekoué yagizwe Umuyobozi mushya wa IFAD mu Rwanda

na Arsene Byiringiro October 27, 2026 01:53 PM 737 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi,  yakiriye impapuro zemerera Dédé Ekoué gutangira inshingano nk’Umuyobozi mushya w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) mu Rwanda.

Dédé Ekoué yatangiye izi nshingano ku mugaragaro ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, nyuma yo gushyikiriza Dr. Usta Kaitesi impapuro zimwemerera gukorera mu Rwanda.

Mbere yo kuza mu Rwanda, yabaye Umuyobozi wa IFAD muri Nigeria, anahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) muri Haiti. Yakoze kandi muri Banki y’Isi (World Bank Group) no mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

Dédé Ahoéfa Ekoué ni Umunya-Togo ufite ubunararibonye mu nzego z’ubuyobozi, politiki n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Mu bihe bitandukanye, yayoboye minisiteri zitandukanye muri Guverinoma ya Togo iyobowe na Perezida Faure Gnassingbé.

Mu mirimo yakoze harimo kuba Minisitiri w’Igenamigambi n’Iterambere, Minisitiri w’Ibidukikije, ndetse na Minisitiri w’Iterambere ry’Imibereho Myiza, Abagore n’Uburezi. Yabaye kandi Umujyanama wa Perezida wa Togo.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo