- Radio Salus FM 97.0

Kisitu kirabo yasabye imbabazi kubera amashusho y'urukozasoni agaragaza  ubwambure bwe yagiye hanze
 

Mu mashusho yuyu mukobwa w'umunyarwandakazi akaba  n'umunyamideli ndetse izwi mugihugu cya Uganda yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuwa 8 kamena 2026 ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu gihugu cya Uganda agaragaza uyu kisitu kirabo.
Uyu mukobwa w'umunyamideli yavuze ko Aya mashusho ariwe wayafashe ayafatira iwe murugo gusa avuga ko atayafashe agamije kuyasakaza avuga ko nawe yisanze ayabona ku mbuga nkoranyambaga.

Yanatangaje Kandi ko ari gukora igishoboka cyose kugirango hirindwe ko Aya mashusho agaragaza ubwambure bwe yakomeza gusakara. Yanagize ati"Nsabye abantu guhagarika kureba ndetse no gusakaza Aya mashusho mu rwego rwo kunyubaha ni kubaha uburenganzira bwange" yanavuze ko kuri ubu ashishikajwe no kwita ku buzima bwe ndetse anashimira abantu bakomeje kumuba hafi hafi. Ndetse anasaba abantu ko bamuha umwanya agahangana n'iki kibazo ari gucamo. 

Uyu mukobwa Kandi aherutse no kugaragara arimo kubyinana na n'umuhanzi w'umunyarwanda shafi ubwo yari yitabiriye ibitaramo cyari cyatumiwe mo umuhanzi w'umunyarwanda The Ben.

NSENGIMANA Jean Bosco 

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!