LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:51 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:51 AM
LIVE

Diez Dola arwaye indwara itaramenyekana, yanasibye ibyamurangaga byose ku mbuga nkoranyambaga

Diez Dola arwaye indwara itaramenyekana, yanasibye ibyamurangaga byose ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Diez Dola umaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa bya muzika, yatangaje ko ari mu bihe bitoroshye nyuma yo gufatwa n’indwara itaramenyekana.

Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze indirimbo “Extra Stamina”, yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi nyuma y’uko ahinduye cyangwa asibye bimwe mu byamurangaga ku mbuga nkoranyambaga, birimo n’ibijyanye na Label yari asanzwe abarizwamo.

Amakuru avuga ko ubwo Diez Dola yatangiraga kurwara, hari abakekaga ko ashobora kuba yarozwe, ndetse bamwe bamugira inama yo kwitabaza abaganga gakondo. Gusa uyu muhanzi yahisemo kujya kwivuriza mu bitaro bisanzwe kugira ngo abaganga bamufashe kumenya ikibazo afite.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku ndwara Diez Dola arwaye cyangwa ku cyaba cyarayiteye. Ibi byatumye abakunzi be bakomeza kwibaza niba hari aho bihuriye n’impinduka yakoze ku mbuga nkoranyambaga mbere gato y’uko uburwayi bwe bugaragara.

Abakunzi b’umuziki baracyategereje amakuru yizewe ku buzima bw’uyu muhanzi ndetse n’icyaba cyihishe inyuma y’impinduka zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.