LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:08 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:08 AM
LIVE

Danny Vumbi yemeje iby'urukundo rwa Bwiza n'ureberera Inyungu ze "Claude "

Danny Vumbi yemeje iby'urukundo rwa Bwiza n'ureberera Inyungu ze "Claude "

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kuvugwa ko Bwiza yaba akundana n'umujyanama we mu by'umuziki, Claude Uhujimfura, Danny Vumbi usanzwe ari inshuti yabo ya hafi yaciye amarenga agaragaza ko uru rukundo rwabo ari urw'ukuri.

Ibi Danny vumbi yabitangarije mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram  yifuriza Isabukuru nziza y'amavuko Bwiza uherutse kugira umunsi we w'amavuko. Danny Vumbi yagize ati: "Isabukuru nziza y'amavuko mukobwa wange. Wowe n'uwawe mugubwe neza cyane."

Ubu butumwa bwa Danny Vumbi bwaherekejwe n'amashusho magufi ya Bwiza na Claude ubona bari kugirana ibihe byiza ahantu bari bari ari babiri gusa.

Ibi byagiye bivugwa kenshi ko we na bwiza bari mu rukundo ariko babibazwa mu Itangazamakuru bose bakabitera utwatsi bivuye inyuma, none Danny vumbi yabavuyemo abinyuza mu marenga ko byaba ari ukuri.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.