Kisitu kirabo yasabye imbabazi kubera amashusho y'urukozasoni agaragaza  ubwambure bwe yagiye hanze - Radio Salus FM 97.0

Kisitu kirabo yasabye imbabazi kubera amashusho y'urukozasoni agaragaza  ubwambure bwe yagiye hanze

Kisitu kirabo yasabye imbabazi kubera amashusho y'urukozasoni agaragaza  ubwambure bwe yagiye hanze


kuwa mbere taliki 08 Kamena 2026, nibwo amashusho y'umukobwa w'umunyarwandakazi akaba n'umunyamideli ndetse izwi mugihugu cya Uganda, Kisitu kirabo yatangiye gucicikana ku mbugankoranyambaga ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu gihugu cya Uganda agaragaza uyu kisitu kirabo yambaye ubusa.


Nyuma y'uko amashusho ye agiye hanze, Uyu mukobwa w'umunyamideli yavuze ko aya mashusho ariwe wayafashe ayafatira iwe murugo gusa avuga ko atayafashe agamije kuyasakaza ahubwo ko nawe yisanze ayabona ku mbuga nkoranyambaga.

Yanatangaje Kandi ko ari gukora igishoboka cyose kugirango hirindwe ko aya mashusho agaragaza ubwambure bwe yakomeza gusakara akaba yagera kure cyane asaba n'abarikuyasakaza kubireka. Yagize ati"Nsabye abantu guhagarika kureba ndetse no gusakaza Aya mashusho mu rwego rwo kunyubaha ni kubaha uburenganzira bwange."

Kirabo yanavuze ko kuri ubu ashishikajwe no kwita ku buzima bwe ndetse anashimira abantu bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bigoye, anasaba abantu ko bamuha umwanya agahangana n'iki kibazo ari gucamo. 

Uyu mukobwa Kandi aherutse no kugaragara arimo kubyinana na n'umuhanzi w'umunyarwanda Shaffi ubwo yari yitabiriye igitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi w'umunyarwanda The Ben.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.