Ibidukikije

Huye: Abaturage barasaba guhugurwa ku ikoreshwa rya kizimyamwoto

na Arsene Byiringiro October 15, 2026 05:58 PM 32 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo ibikoresho bizimya inkongi y'umuriro (kizimyamwoto) ziboneka mu nyubako nyinshi, bataramenya uko zikoreshwa. Basaba ko bahabwa amahugurwa, mu gihe Polisi y'u Rwanda ivuga ko yamaze gutangiza ubukangurambaga bugamije kubongerera ubumenyi ku kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro.

Mu Rwanda, kizimyamwoto zimaze igihe zishyirwa mu nyubako za Leta n'iz'abikorera, mu mashuri, amahoteri, amasoko, gare n'ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe gufasha gukumira no kuzimya inkongi z'umuriro mu gihe ikiri nto.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage baganiriye na Radio Salus bavuga ko batigeze bahabwa amahugurwa ku buryo bukoreshwamo icyo gikoresho.

Gatete Prince yavuze ko atarahura n'inkongi y'umuriro ngo bimusabe gukoresha kizimyamwoto, ariko yemera ko atazi uko ikoreshwa.

"Njyewe sindahura n'inkongi ngo binsabe gukoresha kizimyamwoto. Mu by'ukuri ntabwo nzi kuyikoresha, ariko badufashishe bazaduhugure nk'urubyiruko ndetse n'abandi bose muri rusange no ku bindi bikoresho by'ubutabazi, by'umwihariko na kizimyamwoto."

Uwamariya Kevine avuga ko ahora abona kizimyamwoto mu nyubako zitandukanye zirimo n'aho akorera, ariko ko atigeze amenya uko ikoreshwa.

"Mpora nyibona ahantu hose ndetse n'aho nkorera, ariko ntabwo nzi kuyikoresha. Turasaba ko bazaduhugura ku mikorere ya kizimyamwoto."

Aba baturage bahuriza ku kuba amahugurwa n'ubukangurambaga bwakongerwa, by'umwihariko binyuze mu bitangazamakuru no mu biganiro bihuza inzego z'umutekano n'abaturage, kugira ngo abantu benshi bamenye uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi y'umuriro.

Mu gusubiza iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko guhugura abaturage ku kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro biri mu bikorwa Polisi ishyize imbere.

Yagize ati: "Twe nka Polisi y'u Rwanda ibyo ni ibikorwa dushyize imbere kuko iyo tuvuze umutekano no gukumira inkongi z'umuriro birimo. Turagenda dusura amahoteri, amasoko, ibigo by'amashuri, za gare n'ahandi hahurira abantu benshi, tugahugura abafatanyabikorwa bacu. Amahugurwa ku gukumira inkongi no gukoresha kizimyamwoto atangwa ku buntu, kimwe n'ubutabazi butangwa n'imodoka zacu zizimya inkongi. Turakomeza kuyatanga mu turere twose tugize Intara y'Amajyepfo, kandi turasaba abaturage kutumenyesha aho bifuza ko twabageraho tukabahugura."

CIP Kamanzi avuga ko nubwo ubukangurambaga bukomeje, hakiri abaturage benshi bataragerwaho, ari na yo mpamvu Polisi ikomeje gusaba ubufatanye n'abaturage ndetse n'ibigo bitandukanye kugira ngo amahugurwa agere kuri benshi.

Mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hagiye hagaragara inkongi z'umuriro zafashe amasoko, inyubako z'ubucuruzi n'inganda, zigateza igihombo gikomeye. Abashinzwe gukumira inkongi bagaragaza ko kugira ubumenyi ku ikoreshwa rya kizimyamwoto no kumenya uko umuntu yakwitwara mu minota ya mbere y'inkongi bishobora kugabanya ubukana bwayo mbere y'uko ubutabazi bw'umwuga bugera aho yabereye.

KWIZERA Fiston/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo