Imikino

Ikipe ya Rayon sports yatsinzwe na Gorilla fc igitego 1-0

na Arsene Byiringiro October 09, 2026 10:22 PM 10 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe ya Rayon sports yatunguwe na Gorilla fc iyitsinda igitego 1-0.

Hari mu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona y' icyiciro cya mbere mu Rwanda, Bk pro league wabaye kuri uyu wa gatanu aho Gorilla fc yari yakiriye Rayon sports kuri Kigali Pele Stadium.

uyu mukino watangiranye imbaraga kumpande zombi nubwo Gorilla fc yagaragaje kwiharira umukino cyane mu gice cya mbere, Rayon sports nayo yagerageje uburyo harimo ishoti rikomeye ryatewe na myugariro Ganijuru Elie maze umupira ukubita igiti cy'izamu.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo bukomeye imbere y'izamu gusa ntacyo byatanze dore ko igice cya mbere cyarangiye anganya 0-0

Mu gice cya kabiri Gorilla fc yagarukanye imbaraga mu busatarizi ibyayifashije kubona igitego kumupira wari uhinduwe na Sunday Inemesity maze myugariro wa Rayon sports, NSHUTI Didier aritsinda.

Rayon sports yakoze impinduka zitandukanye ishaka kwishyura icyo gitego gusa birangira itabashije kucyoshyura.

igice cya kabiri kandi cyaranzwe namahane menshi dore ko cyabonetsemo  amakarita ane atukura atatu kuruhande rwa Gorilla nfetse nimwe kuri Rayon sports.

kuva Rayon sports yatangira shampiyona yuyu mwaka, imikino ibaye ibiri itazi uko insinzi isa dore ko mu mikino ibiri imaze gukina yabashije kunganya mo umukino umwe gusa bivuze ko ifite inota rimwe kuri atandatu yakiniye.

Nubwo umusaruro ukomeje kuba nkene muri Rayon sports  inakomeje kwitegura umukino uzayihuza  Black bulls mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations cup.

MUCYO Thierry/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo