Imyidagaduro

Umukobwa wa Halle Berry yahakanye ko nyina yahohoteye Maceo

na Arsene Byiringiro October 08, 2026 01:53 PM 12 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Nahla Aubry, umukobwa w’imfura wa Halle Berry w’imyaka 18, yahakanye ibirego by’uko nyina yaba yarakoreye urugomo ku mwana we w’umuhungu, Maceo, w’imyaka 13, avuga ko mu myaka yose babanye atigeze amubona ahohotera abana be.

Nahla yabivuze mu nyandiko y’ubuhamya yashyikirije Urukiko Rukuru rwa Los Angeles ku wa 3 Ukwakira 2026, ashyigikira nyina kandi avuga ko atigeze amubona akubita, aniga cyangwa akorera Maceo ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Yagize ati: “Sinigeze mbona mama akubita, akubita urushyi, aniga, afata cyangwa agkorera Maceo ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

Ibyo Nahla yatangaje bije nyuma y’uko uwahoze ari umugabo wa Halle Berry, Olivier Martinez, asabye uburenganzira bwihariye bwo kurera Maceo, avuga ko Halle yamukoreye ihohoterwa ku wa 26 Nzeri 2026, ndetse ko hari n’ibindi byabayeho mbere yaho.

Halle Berry yahakanye ibyo birego, avuga ko bidafite ishingiro, anavuga ko na we ubwe yigeze gukorerwa ihohoterwa mu rugo.

Mu buhamya bwe, Nahla yasobanuye Halle Berry nk’umubyeyi ukunda abana be, ubitangira kandi ubaba hafi. Yavuze ko nubwo nyina ashobora gukaza umurego igihe bikenewe kandi agasaba abana be kubaha amategeko n’abandi, atigeze amubona akorera urugomo abana be.

Nahla yavuze ko atigeze abona nyina ashyira amaboko ku ijosi rya Maceo amuniga, amubuza guhumeka cyangwa akora ikindi gikorwa cyose gisa n’ibyo ashinjwa.

Yavuze kandi ko yabanye na Maceo hafi ubuzima bwe bwose, ndetse ko nyuma y’uko Halle Berry na Olivier Martinez batandukanye, nyina yagerageje guhuza gahunda zabo kugira ngo abana babone umwanya uhagije wo kubana.

Nahla yavuze ko nubwo Halle ari umuntu uzwi cyane kandi akagira akazi kamutwara umwanya munini, yahoraga abona umwanya wo kwita ku bana be, akitabira imikino ya Maceo, akamutwara mu myitozo no mu marushanwa, ndetse akamufasha mu bijyanye n’amashuri, ubuvuzi n’ubujyanama bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Yishimira ibyo tugeraho, akadushyigikira mu bibazo duhura na byo kandi ahora ahari igihe tumukeneye.”

Nahla yavuze kandi ko nyina atigeze avuga nabi Olivier Martinez cyangwa se we bwite, Gabriel Aubry, ahubwo ko yahoraga ashishikariza abana be gukomeza kubaha ba se.

Ariko Nahla yavuze ko akiri umwana yibuka ko Olivier Martinez yaba yarakubise se Gabriel Aubry.

Yagize ati: “Mu myaka yose nabanye na mama, sinigeze mbona akorera umuntu urugomo. Ariko ndibuka ko nkiri muto nabonye Olivier akubita papa mu mbuga y’iwacu.”

Yongeyeho ko atigeze abona nyina atera umuntu icyuma, isahani cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose agamije kumugirira nabi.

Yagize ati: “Sinigeze mbona Maceo ababaye, arakaye cyangwa arira nyuma yo gukina na mama. Ahubwo buri gihe nabonaga baseka.”

HARAMBINEZA Daniel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo