Umuhanzi wo muri Kenya Bahati agiye kwishyuza mu bukwe bwe
Umuhanzi wo muri Kenya, Bahati yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umugore we Diana Marua nyuma y'imyaka 10 bamaze babana nk'umugabo n'umugore.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Bahati yateguje ko bagiye gukora ubukwe we n'umugore we. Yavuze ko ubu bukwe buzaba tariki 06 Ugushyingo 2026 aho abantu 100 gusa aribo bazaba bemerewe kubutaha.
Mu butumwa bugufi yagize ati "Nyuma na nyuma, tugiye kuzuza imyaka 10 y'urukundo. Rukundo rwange, nguha impano nkwizihiza buri mwaka, none muri uyu mwaka turizihiza imyaka 10. Aho kuguha impano 10, nahisemo kubigira ibyemewe."
Bahati yakomeje avuga ko kugira ngo umuntu age muri abo bantu 100 bazabutaha, arasabwa kwishyura miliyoni 1 y'amashiringi ya Kenya ,arenga miliyoni 11 y'amafaranga y' U Rwanda kugira ngo ahabwe urupapuro rw'ubutumire bw'ubu bukwe.
Mu mwaka wa 2016, Nibwo Bahati n'umugore we Diana biyemeje kubana nk'umugore n'umugabo batanyuze mumihango y'ubukwe.Kuri ubu rero nyuma y'imyaka 10 bakaba bagiye gukora ubu bukwe.


Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo