Imyidagaduro

The Ben yagizwe nimero ya mbere mu Rwanda

na Arsene Byiringiro October 01, 2026 06:13 PM 15 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Migisha Benjamin wamamaye nka The Ben yagizwe umuhanzi wa mbere mu Rwanda ku rutonde rwasubitswe 'Globe data', rw'abahanzi bambere mu bihugu 30 bya mbere bizwi cyane muri Afurika.

Kuri uru rutonde bagiye bagaragaza umuhanzi umwe ufatwa nka nimero yambere muri buri gihugu, mu bihugu 30 bizwi cyane muri Afurika. Aho mu Rwanda hatoranyijwe umuhanzi The Ben.

Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde harimo Diamond Platnumz wa Tanzania, Black Coffee wa South Africa, Sarkodie wa Ghana n'abandi.

Umuhanzi The Ben aherutse gusohora indirimbo nshya yise " Inshallah" imaze gufata Akarere ka Africa, Ikaba imaze kurebwa n'abarenga millioni 7 ku rubuga rwa YouTube.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo