Imyidagaduro

Uncle Austin yavuze ko bigoye kuba yagaruka mu itangazamakuru ,cyereka yikoreye

na Arsene Byiringiro October 01, 2026 08:26 PM 25 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi akaba n’uwahoze akora itangazamakuru, Uncle Austin, yatangaje ko kongera kumvikana kuri radiyo atabiteganya mu gihe yaba ari umukozi usanzwe, ahubwo ko azagaruka muri uwo mwuga ari uko agize uruhare mu itangazamakuru azakoramo.

Ibi Uncle Austin yabivugiye mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’uko yaba afite gahunda yo gusubira ku kazi k’itangazamakuru nyuma yo kumara igihe atakigaragaramo.

Uyu munyamakuru wahoze amenyerewe cyane mu biganiro by’imyidagaduro yavuze ko kugira ngo yongere asubire kuri radiyo, byaba ngombwa ko agira radiyo ye bwite cyangwa akagira imigabane mu kigo cy’itangazamakuru azakoramo.

Yagize ati: “Munzanire umushumba ampe amafaranga ngure radiyo mbone kuyisubiraho. Ubu kugira ngo mbisubiremo byasaba ko igitangazamakuru naba ndimo ari icyanjye cyangwa mfitemo imigabane.”

Uncle Austin kandi yasobanuye ko adafite gahunda yo kongera gukorera radiyo nk’umukozi usanzwe. Yavuze ko igihe azongera kumvikana kuri radiyo, azaba ari mu kigo cy’itangazamakuru afiteho uruhare cyangwa ubuyobozi.

Yagarutse kandi ku mpamvu yatumye afata icyemezo cyo guhagarika akazi k’itangazamakuru, avuga ko yari amaze kumva ananiwe nyuma y’imyaka myinshi ayimazemo.

Ati: “Nari maze kunanirwa. Njye natangiye gukora itangazamakuru nkiri muto, mfite imyaka 15 cyangwa 16, rero hari igihe cyarageze numva ndarushye mbivamo.”

Uncle Austin yahagaritse ibikorwa by’itangazamakuru muri Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka ine yari amaze yongeye gukorera kuri Kiss FM, akaba ari na yo radiyo ya nyuma yakoreye.

Yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu 2005, akorera kuri radiyo zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM, mbere yo gukomereza kuri Kiss FM.

Usibye kuba yaramenyekanye mu itangazamakuru, Uncle Austin ni n’umuhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda. Yagize ibihangano byakunzwe cyane mu ntangiriro z’umwuga we, nubwo muri iki gihe atakigaragara cyane mu bikorwa bya muzika nk’uko byahoze.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo