Imyidagaduro

Urubanza Ouderaogo Idrissa rwo gupimisha DNA y'umwana aregamo umugore we Vestine rwasubitswe

na Arsene Byiringiro September 30, 2026 05:21 PM 246 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Hashize igihe gito Idrissa Ouderago atanze ikirego mu rukiko rwa Kicukiro asaba ko hapimwa DNA y'umwana yabyaranye na Vestine Ishimwe.

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2026  ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habereye uru urubanza Idrissa Ouedraogo aregamo asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA by’umwana we na Ishimwe Vestine.

Uru urubanza rwari rwitabiriwe na Idrissa Ouedraogo wari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe uruhande rwa Ishimwe Vestine narwo rwari ruhagarariwe n’umunyamategeko we.

Uru rubanza rwasubitswe kubera ko, Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yagaragarije Urukiko ko batiteguye kuburana kuko atabashije kubona umwanya uhagije wo kwiga dosiye kuko atayiboneye ku gihe.

Nyuma yo kumva ubusabe bwabo, umucamanza yanzuye ko icyifuzo cyabo cyubahirizwa bagahabwa umwanya wo gusoma dosiye, urubanza rwimurirwa ku wa 2 Ukwakira 2026.

Uyu Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini by’amaraso bizwi nka ‘DNA Test’ hagati ye n’uyu mwana.

Ibi byose  bikubiye mu kirego Idrissa Ouedraogo yatanze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma yo guhakana ibyo Ishimwe Vestine aherutse kumurega asaba gatanya.

Muri iki kirego Radio salus, yabashije kumenya bimwe mubyanditse kuri kopi y'urubanza, Aho Idrissa Ouedraogo yavuze ko Ishimwe Vestine aherutse gutanga ikirego cy’ubutane, avuga ko impamvu ashaka gutandukana na we ari uko yamuhohoteraga nyuma y’uko amenye ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore n'abana.

Icyakora muri iyi nyandiko, Ouedraogo ahakana ko ibyo bitigeze bibaho.

Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.

Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe.

Akomeza avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu n’amategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga kure ye.

Ikindi Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko muri iki kirego ni uko, mu bushishozi bwarwo, rutegeka ko hakorwa ibizamini ndangasano bizwi nka DNA hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe.

Avuga gukora ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe Vestine yaranze ko ahura n’umwana we.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo