Chris eazy nzamushima paka niwe watumye ngera aho ndi - Utah nice
Umuhanzikazi Utah Nice! umaze kuba ikimenyabose muruganda rw'imyidagaduro nyarwanda n'umuziki, akomeje gushimira umuhanzi Chris eazy bikomeje,ahamya ko ariwe muntu watumye agera Aho Ari ubu.
Uyu muhanzikazi, Ari kuzenguruka ibitangazamakuru Aho Ari kumenyekanisha indirimbo ye nshya imaze gufata izina mu Rwanda yise “ Capable”
Ubwo yagiranaga ikiganiro na The Choice Live Hamwe n'umunyamakuru philipiter na Freddy Musoni yabajijwe ibintu bitatu yavuga kuri Chris eazy maze aramutaka.
Utah nice mugusubiza yagize ati: “ Chris eazy ni byinshi namuvugaho gusa, Ni umuhanga cyane,Akora indirimbo zigafata abantu ndetse zikamenywa na Bose, Aritonda ntago yirengagiza. Icyanyuma Nakongeraho Chris eazy ni umuntu nkunda kuko urebye imikoranire twagiranye sinzi ko hari uwatekereza nkawe ko dukorana kubera urwego nari ndiho”
Uyu muhanzikazi yamamaye cyane ubwo yakoranaga indirimbo na Chris eazy bise "My Mind" imaze kurebwa n'abarenga millioni 7, Dore ko yatumye aba bombi bagaragara kurutonde rw'abahanzi barebwe cyane mumezi 3 ashize.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo