Imyidagaduro

Clement yatomoye umugore we Knowless wagize Isabukuru y'amavuko

na Arsene Byiringiro October 01, 2026 05:38 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ishimwe Clement utunganya amajwi y'indirimbo washinze label ya Kina Music, yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugore we Butera Knowless yizihiza none tariki 01 Ukwakira, amubwira amagambo aryoheye amatwi amwibutsa urwo amukunda Kuva bamenyana kugeza babanye.

Mu butumwa yaherekesheje amaphoto Yagize ati "Isabukuru nziza rukundo rwange! Ukunzwe birenze igipimo kandi nyuzwe cyane n'uburyo uri umugore n'umubyeyi mwiza. Uyu mwaka mushya uzaguhe urukundo rudashira, ibyishimo n'umugisha mwinshi.

"Imana ikomeze kukurinda, ikwibutsa ko uri umukobwa wayo ukunzwe by'ukuri. Abakobwa bacu nange turagukunda cyane."

Clement na Knowless Butera nibamwe mubavuzwe murukundo mu myaka ya 2024 a 2015, nyuma biyemeza kubana Aho  barushinze tariki 07 Kanama 2016, kuri ubu bakaba bafitanye abana batatu mu myaka 10 bamaze babana nk'umugabo n'umugore.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo