Element Eleeh na Kevin Kade bagiye gutaramira muri Montreal- America
Aba bahanzi bagiye gukomereza ibitaramo byabo muwundi mugihe wo muri America, Nyuma y'igitaramo cy'amateka bakoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada muri weekend yashize.
Abahanzi Element EleéeH na Kevin Kade bagiye gukomereza muri Montréal, aho bazahurira n'abakunzi babo by’umwihariko Abanyarwanda, ndetse n' Abarundi n'abandi bo mu Karere ka Africa batuye muri iki gihugu.
Ibi bitaramo aba bahanzi bari gukora bizenguruka Canada byiswe 'Beyond Borders Canada Tour', aho babihuriramo n'abandi bahanzi, Dore ko bagendanye n'abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Brianne, Dj Lerichie ndetse n'Umuraperi Thedicekid.
Igitaramo muri Montréal giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 3 Ukwakira 2026, ahitwa 3971 Boulevard Robert, Montréal.
Aba bahanzi bakomeje gutera indi ntambwe no kwambutsa umuziki nyarwanda,Dore ko icyo bakoreye muri Canada bagenzi baba barimo Shaffy, The Ben,na Nelngabo nabo bari baje kubatera ingabo mubitugu.


Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo