Imikino

Arsenal yahakanye amakuru ayihuza na Erling Haaland

na Arsene Byiringiro September 28, 2026 08:29 PM 22 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe ya Arsenal yahakanye amakuru yavugaga ko yaba iri gutegura uburyo bwo gusinyisha rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, mu gihe iyi kipe ikomeje guhura n’ibibazo bijyanye n’ibirego by’amategeko agenga imari ya Premier League.

Manchester City imaze igihe ikurikiranwa ku birego byinshi bijyanye no kutubahiriza amabwiriza y’imari, ibintu byatumye hatangira kwibazwa ku hazaza h’ikipe ndetse n’abakinnyi bayo, mu gihe yaba ihanishijwe ibihano bikomeye.

Haaland ni umwe mu bakinnyi batangiye kuvugwa ko bashobora kuva muri Manchester City. Hari amakuru yavugaga ko Arsenal yaba yaraganiriye na we kugira ngo imusinyishe mu gihe yaba afashe icyemezo cyo gutandukana na Manchester City.

Icyakora, ubuyobozi bwa Arsenal bwabwiye TEAMtalk ko nta biganiro bwigeze bugirana na Haaland cyangwa abamuhagarariye ku bijyanye no kumujyana muri Emirates Stadium.

Abahagarariye Haaland na bo bahakanye ayo makuru, bavuga ko nta biganiro byabaye hagati y’impande zombi. Uyu rutahizamu kandi afite amasezerano mashya na Manchester City azarangira mu 2034.

Nubwo Arsenal yahakanye ko ishaka Haaland, iyi kipe iracyakeneye kongera imbaraga ku murongo w’abasatira. Mu isoko riheruka ry’abakinnyi, Arsenal yari yaragaragaje ubushake bwo kubona abakinnyi nka Vinícius Júnior na Julián Álvarez, ariko ntibyabaye impamo.

Kuva yagera muri Manchester City, Haaland amaze gufasha iyi kipe kwegukana ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League, Premier League inshuro ebyiri, FA Cup ebyiri, UEFA Super Cup, FIFA Club World Cup, Carabao Cup na FA Community Shield.

Uyu munya-Norway kandi amaze kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League mu mwaka w’imikino inshuro eshatu.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo