Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonise yahagaritswe gukora umuziki anacibwa amande

na Arsene Byiringiro September 24, 2026 08:31 PM 28 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Urwego rushinzwe abahanzi n’ibikorwa by’ubuhanzi muri Tanzania, BASATA, rwafatiye ibihano umuhanzi w’icyamamare Harmonize, nyuma y’amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Kudos” ashinjwa kurenga ku mabwiriza n'umuco by'iki gihugu.

Nk’uko  ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse byagaragaje ko Harmonize yaciwe miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania, amafaranga ahwanye n’asaga miliyoni 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda

BASATA kandi yamutegetse gukura amashusho y’indirimbo “Kudos” ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku zindi mbuga zicuruzwaho umuziki, nyuma yo kuyasuzuma ikagaragaza ko arimo amashusho atubahiriza amabwiriza agenga ibihangano by’umuziki.

Urwo rwego kandi rwategetse Harmonize kutongera gusubukura ibikorwa bye bya muzika kugeza igihe azaba ahawe uburenganzira n’amabwiriza abimwemerera.

Ibi bibaye mu gihe Harmonize ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, kandi indirimbo “Kudos” yari imaze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse yararebwe n'abarenga ibihumbi 600.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo