Imyidagaduro

Bruce Melodie yashyize hanze ‘Irya4’ irimo amategeko 10 agenewe abakunzi b'umuziki we

na Arsene Byiringiro September 24, 2026 03:11 PM 34 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Irya4”, nyuma y’iminsi yari amaze ayiteguza abakunzi be. 

Iyi ndirimbo yubakiye ku mategeko 10 agaruka ku myitwarire urubyiruko ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kugira, cyane cyane ku bikorwa bishobora kubagiraho ingaruka z’amategeko.

Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie yibanze ku tegeko rya kane, aryubakiraho ubutumwa bukomeye bujyanye no kwirinda ubusambanyi no kubaha umwanzuro w’umuntu mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Iryo tegeko arikurikiza irindi rishimangira ko umuntu agomba kongera gutekereza neza ku butumwa bw’irya kane.

Mu zindi ngingo zikubiye muri “Irya4”, harimo gushishikariza abantu kwishyura amadeni, kuko kuyirengagiza bishobora kubakururira ibibazo. Hari kandi ubutumwa busaba umuntu kwirinda kujya ahantu cyangwa mu bikorwa bidakwiriye, ahubwo agakomeza kugira imyitwarire imuha icyubahiro mu bandi.

Indirimbo “Irya4” ni imwe mu bikorwa Bruce Melodie yahisemo gukoresha mu gutanga ubutumwa ku myitwarire y’urubyiruko no ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abinyujije mu muziki ufite amagambo afite ubutumwa bwihariye.

Dore amategeko 10 Bruce Melodie yashyize mu ndirimbo “Irya4”:

1.  Iga kwigira 'bazanga' bitari ibyo natwe tuzakwanga

2. Iga kugira ibanga kuko na mucyeba yakwatsa

3. Ni pfa kigabo emera ko haso zibaho. Bro byaba ari fo wemeye ko birangira uko

4. Ntugasambane mureke niba yizanye cyangwa se zikwakane

5. Subiramo irya 4 ni ko byahoze

6. Iga kwiyoroshya mwana. Iyo utangiye kwibona birapfa

7. Nufatisha iyi mihanda, ba ingona nabo ntabwo ari injanga

8. Peya ideni rirajena

9. Ntugakine n’itegeko nta mu-lawyer ufite

10. Ntabwo uri uwa danger niba uri aho utagomba kuba uri.

Bruce Melodie yashyize hanze ‘Irya4’ irimo amategeko 10 agenewe abakunzi b'umuziki we
Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Irya4”, nyuma y’iminsi yari amaze ayiteguza abakunzi be.
Indirimbo “Irya4” ni kimwe mu bikorwa Bruce Melodie yahisemo gukoresha mu gutanga ubutumwa ku myitwarire y’urubyiruko no ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abinyujije mu umuziki ufite amagambo afite ubutumwa bwihariye

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo