Abantu

Kenya: Abana batanu bavutse kuri Mercy Kanini bose bitabye Imana

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 06:18 PM 72 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abana batanu bavukanye n’umugore wo muri Kenya witwa Mercy Kanini, bari baravukiye icyarimwe ku bitaro bya Thika Level Five Hospital, bose bitabye Imana nyuma yo koherezwa ku bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihariye.

Mercy Kanini, umubyeyi w’imyaka 28 utuye muri Juja mu Ntara ya Kiambu, yari amaze hafi amezi atandatu atwite. Yibarutse abana batanu, abakobwa bane n’umuhungu umwe, mu buryo busanzwe bwo kubyara, nubwo mbere abaganga bari bateganyije ko ashobora kubagwa.

Igitangaje ni uko abaganga bari basanzwe bategereje abana bane hashingiwe ku bipimo byakozwe mu gihe cy’inda, ariko ku munsi wo kubyara haza kuvuka umwana wa gatanu. Ibi byatumye ivuka ryabo riba inkuru yakomeje kuvugwa cyane muri Kenya.

Abo bana bavukiye ku gihe cy’ibyumweru 25 by’inda, kandi bari bafite ibiro bike cyane, aho buri umwe yapimaga hagati ya 600 na 800 g. Kubera kuvuka imburagihe cyane, ibihaha byabo byari bitarakura neza ndetse n’imibiri yabo ikaba yari ifite intege nke, bahise boherezwa muri KNH kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihariye bw’abana bavutse imburagihe.

Ku ikubitiro, amakuru yari yatangajwe ko bane muri abo bana bari bamaze gupfa, mu gihe umwana umwe yakomeje kuvurirwa muri KNH. Icyakora, ku wa 16 Nzeri 2026, Kenyatta National Hospital yatangaje ko n’uwo mwana wa nyuma wari ugisigaye na we yitabye Imana, bityo abana batanu bose bakaba bapfuye.

Kenyatta National Hosipital yavuze ko itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kuvura abana bavutse imburagihe, abaforomo n’abandi bakozi b’ubuzima ryatanze ubuvuzi bwihariye kandi rikora ibishoboka byose kugira ngo abo bana barokoke, ariko uburemere bw’ingaruka zatewe no kuvuka imburagihe cyane bwatumye batabasha kurokoka.

Uyu muryango wari umaze gutangira gusaba ubufasha bw’abagiraneza kubera ibibazo by’amafaranga byari bijyanye no kwita kuri abo bana. Umugabo wa Mercy, Evans Nyamhanga, yari yavuze ko we n’umugore we bari biteze abana bane, ariko bakabona batanu, avuga ko byababereye nk’igitangaza.

Nyuma y’aya makuru ateye agahinda, Kenyatta National Hospital yihanganishije Mercy Kanini n’umuryango we, ivuga ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’abo bana batanu.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo