Abantu

Kamonyi: Umugabo yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 135 n'ingurube yibye

na Arsene Byiringiro September 14, 2026 06:21 PM 4 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, RIB n’abaturage, yafashe Hakizimana Jean Nepomuscene na Habuhazi Patrick, bakekwaho ibikorwa by’ubujura burimo nubw'amatungo, mu gihe Hakizimana we yafatiwe mu cyuho afite urumogi.

Hakizimana w’imyaka 26 yafatiwe mu rugo rwe mu Mudugudu wa Bihenga, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu  wa 14 Nzeri 2026.

Yafatanywe udupfunyika 135 tw’urumogi yari ahishe muri radiyo (amplifier). Muri urwo rugo kandi hafatiwe ingurube yari yibwe ku wa 12 Nzeri 2026.

Mu gihe yari amaze gufatwa, Hakizimana yavuze ko iyo ngurube yari yayigurishijwe na Habuhazi Patrick, na we wahise atabwa muri yombi.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bari basanzwe bakeka aba bombi mu bikorwa by’ubujura, cyane cyane ubujura bw’amatungo.

Ingurube yahise isubizwa nyirayo, mu gihe Hakizimana na Habuhazi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho bakomeje gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge dore ko ari bimwe mu bitiza umurindi ubujura butandukanye burimo n'ubujura bw'amatungo abasaba gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora ibinyuranyije n'amategeko.

Ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kubyamagana no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza cyangwa ababikwirakwiza. Ibiyobyabwenge bishobora gushora ababikoresha mu bikorwa bitemewe birimo ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.”

CIP Kamanzi yavuze ko Polisi itazihanganira ibikorwa by’ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bifitanye isano na byo.

Yagiriye inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagashaka ibikorwa bibateza imbere kandi bakubahiriza amategeko.

GATUNGANE Bella Sandrine/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo