Abantu

Barack Obama n’umuryango we bari mugahinda nyuma y'urupfu rw'imbwa yabo Sunny

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 06:11 PM 45 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama n’umuryango we batangaje inkuru y’urupfu rw’imbwa yabo Sunny, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, nyuma yo kumarana na bo imyaka 13.

Sunny yari imbwa yo mu bwoko bwa Portuguese Water Dog, yari izwi cyane mu muryango wa Obama kubera urugwiro, gukina no kugira imbaraga nyinshi. Yamaze igihe kinini ari inshuti y’umuryango ndetse igira uruhare mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, Obama yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo gutangaza urupfu rwa Sunny. Yagaragaje ko iyo mbwa yari yarabaye igice cy’ingenzi cy’umuryango wabo kandi ko yari ifitanye umubano wihariye na Bo, indi mbwa yabo yapfuye mu mwaka wa 2021.

Obama yavuze ko Sunny yari ifite umwihariko wo kuzana ibyishimo mu rugo, aho yamamaye kubera akanyamuneza, gukunda gukina no kugira imbaraga nyinshi.

Yashimangiye ko urupfu rwa Sunny rwababaje umuryango, avuga ko bazakomeza kuyibuka no kuyikumbura nyuma y’imyaka myinshi yari imaze ibana na bo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo