Imyidagaduro

Fik Fameica yarokotse impanuka y'imodoka

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 02:39 PM 43 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Fik Fameica, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka ubwo we n’abo bari kumwe bari mu rugendo berekeza i Kampala bavuye mu Majyaruguru ya Uganda.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, nyuma y’uko uyu muhanzi yari yagiye mu Majyaruguru ya Uganda mu mpera z’icyumweru gushimisha abakunzi be mu gitaramo.

Amakuru avuga ko imodoka yari itwaye Fik Fameica n’abo bari kumwe yakoze impanuka bari mu nzira bagana i Kampala. Ku bw’amahirwe, nta muntu wahasize ubuzima muri iyi mpanuka.

Abari muri iyo modoka bose bivugwa ko bakize kandi ubu bameze neza,  impanuka ikaba  yabaye mu gihe bari mu rugendo  bataha.

Inkuru y’iyi mpanuka yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Big Eye, ikaba yakwirakwiriye mu bakunzi b’umuziki wa Fik Fameica, benshi bagaragaza ko bishimiye ko we n’abo bari kumwe barokotse.

Fik Fameica, ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, akomeje gutegura ibikorwa bye bya muzika n’ibitaramo bitandukanye mu gihugu no hanze yacyo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo