Fik Fameica yarokotse impanuka y'imodoka
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Fik Fameica, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka ubwo we n’abo bari kumwe bari mu rugendo berekeza i Kampala bavuye mu Majyaruguru ya Uganda.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, nyuma y’uko uyu muhanzi yari yagiye mu Majyaruguru ya Uganda mu mpera z’icyumweru gushimisha abakunzi be mu gitaramo.
Amakuru avuga ko imodoka yari itwaye Fik Fameica n’abo bari kumwe yakoze impanuka bari mu nzira bagana i Kampala. Ku bw’amahirwe, nta muntu wahasize ubuzima muri iyi mpanuka.
Abari muri iyo modoka bose bivugwa ko bakize kandi ubu bameze neza, impanuka ikaba yabaye mu gihe bari mu rugendo bataha.
Inkuru y’iyi mpanuka yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Big Eye, ikaba yakwirakwiriye mu bakunzi b’umuziki wa Fik Fameica, benshi bagaragaza ko bishimiye ko we n’abo bari kumwe barokotse.
Fik Fameica, ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, akomeje gutegura ibikorwa bye bya muzika n’ibitaramo bitandukanye mu gihugu no hanze yacyo.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo