LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE

Ibiciro by’ingufu n’ubwikorezi byiyongereyeho 14.5% mu Rwanda

Ibiciro by’ingufu n’ubwikorezi byiyongereyeho 14.5% mu Rwanda

Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko (Consumer Price Index – CPI), ari na cyo gipimo nyamukuru gikoreshwa mu kumenya inflation, cyazamutseho 14.5% mu mwaka umwe kugeza muri Nyakanga 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Nyakanga 2025.

Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu mibare cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026.

Raporo igaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro ryagaragaye mu byiciro bitandukanye by’ibicuruzwa na serivisi, cyane cyane ibijyanye n’imiturire, ubwikorezi n’ingufu.

Ibiciro by’imiturire, amazi, umuriro w’amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 21% mu mwaka umwe, ugereranyije na Nyakanga 2025. Ugereranyije na Kamena 2026, ibyo biciro byazamutseho 0.3%.
Mu rwego rw’ubwikorezi, ibiciro byazamutseho 24.2% ku mwaka, mu gihe ugereranyije na Kamena 2026 byazamutseho 1.3%.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13.1% ugereranyije na Nyakanga 2025, ndetse byiyongeraho 1.5% ugereranyije na Kamena 2026.
Ku bijyanye na resitora na hoteli, ibiciro byazamutseho 14.2% mu mwaka umwe, naho ugereranyije n’ukwezi kwabanje byazamutseho 0.6%.

Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye, itabi n’ibiyobyabwenge byazamutseho 9.8% ku mwaka, mu gihe mu kwezi kumwe byiyongereyeho 0.6%.

Muri ibi byiciro, ingufu ni zo zagize izamuka rikomeye kurusha ibindi kuko imibare ya NISR igaragaza ko ibiciro by’ingufu byazamutseho 44.5% mu mwaka umwe muri Nyakanga 2026. Ugereranyije na Kamena 2026, ibiciro by’ingufu byiyongereyeho 1.5%.

Ibiciro by’ibicuruzwa bishya (fresh products) na byo byazamutseho 16% mu mwaka umwe, mu gihe ugereranyije na Kamena byiyongereyeho 1.6%.
Iyo ibicuruzwa bishya n’ingufu bivanywe mu mibare ibarwa kuri inflation, igipimo rusange cy’ibiciro cyazamutseho 11.4% ku mwaka, naho mu gihe cy’ukwezi kumwe kikiyongeraho 0.6%.

Raporo ya NISR kandi igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byazamutseho 15.8% mu mwaka umwe muri Nyakanga 2026. Ugereranyije na Kamena 2026, ibyo biciro byiyongereyeho 0.7%.

Ku rundi ruhande, ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 10.7% mu mwaka umwe, mu gihe mu kwezi kumwe byiyongereyeho 1.6%.

Ibi bivuze ko izamuka ry’ibiciro mu Rwanda muri Nyakanga 2026 ryakomeje guterwa ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, ubwikorezi, imiturire ndetse n’ibiribwa, bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi no ku bushobozi bw’abaturage bwo kugura ibicuruzwa na serivisi.

NDAGIJIMANA Gilbert/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.