Intambara ya Iran yatumye igiciro cya zahabu kigabanukaho 14%, ihindura isura y'isoko mpuzamahanga - Radio Salus FM 97.0

Intambara ya Iran yatumye igiciro cya zahabu kigabanukaho 14%, ihindura isura y'isoko mpuzamahanga

Intambara ya Iran yatumye igiciro cya zahabu kigabanukaho 14%, ihindura isura y'isoko mpuzamahanga

Mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran n'abayirwanya (Amerika na Israel) akomeje kuzamura impungenge ku bukungu bw'isi, isoko rya zahabu ryatunguranye nyuma y'uko igiciro cyayo kigabanutseho 14%, ibintu bitari byitezwe ku mutungo usanzwe ufatwa nk'ubuhungiro bw'abashoramari mu bihe by'ibibazo.

Mu cyumweru gishize gusa, zahabu yatakaje 11% by'agaciro kayo, bikaba ari igabanuka rikomeye ritigeze ribaho kuva mu 1983. Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje guhungabanya ubucuruzi bwa peteroli no kongera igitutu ku masoko mpuzamahanga.

Mu bihe by'intambara cyangwa ihungabana ry'ubukungu, abashoramari bakunze kwimurira imari yabo muri zahabu kuko iba ifatwa nk'umutungo ugumana agaciro. Gusa kuri iyi nshuro, izamuka rikabije ry'ibiciro by'ingufu n'impinduka muri politiki z'amabanki akuru byatumye benshi bahindura icyerekezo cy'ishoramari.

Abasesenguzi bavuga ko ibiciro bya peteroli byazamutse kubera intambara, bituma amabanki makuru atangira kongera gusuzuma politiki y'inyungu (interest rates). Ibyo byatumye abashoramari bahitamo gushora amafaranga mu mpapuro mpeshamwenda za Leta (government bonds), zitanga inyungu zihoraho, aho kuyashyira muri zahabu idatanga inyungu.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Banki Nkuru (Federal Reserve) yakomeje kugumana inyungu ku rwego ruriho, ibintu byatumye icyizere cyo kugabanya inyungu muri uyu mwaka kigabanuka. Amakuru ya CME FedWatch agaragaza ko isoko ritakiteze impinduka zikomeye ku nyungu mbere y'uko umwaka urangira.

Hardika Singh, impuguke mu bukungu muri Fundstrat, yavuze ko inyungu zikomeje kuguma ku rwego rwo hejuru ari imwe mu mpamvu nyamukuru iri gutuma igiciro cya zahabu kigabanuka.

Si muri Amerika gusa, kuko amabanki akuru yo mu bindi bihugu na yo ari guhindura politiki zayo bitewe n'ingaruka z'intambara ku biciro by'ingufu. Hari ibihugu byagumanye inyungu ku rwego rwariho, mu gihe ibindi birimo Australia byazizamuriye hejuru mu rwego rwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

Ikindi cyagize uruhare muri iri gabanuka ni ukuzamuka kw'agaciro k'idolari rya Amerika. Kubera ko zahabu igurwa hifashishijwe amadolari, gukomera kw'idolari bituma ihenda ku bashoramari bo mu bindi bihugu, bikagabanya umubare w'abayigura.

Nubwo igiciro cya zahabu kiri kugabanuka muri iki gihe, mu myaka ibiri ishize cyari cyazamutse ku rwego rwo hejuru. Mu 2025, cyiyongereyeho 64%, kiba umwaka mwiza kurusha indi kuva mu 1979. Muri Mutarama 2026, zahabu yageze ku giciro cya 5,000$ ku ounce mbere yo kongera kugabanuka ikagera munsi ya 4,500$ ku ounce.

Abasesenguzi ba banki y'Ubuholandi ING bavuga ko bamwe mu bashoramari bari kugurisha zahabu kugira ngo bishyure ibihombo bagize mu yandi masoko cyangwa bongere kuringaniza ishoramari ryabo.

Nubwo bimeze bityo, impuguke nyinshi ziracyizera ko zahabu ishobora kongera kuzamuka mu gihe amakimbirane ya politiki n'intambara ku isi byakomeza. Umunyesesenguzi Ed Yardeni yavuze ko igiciro cya zahabu gishobora kongera kugera kuri 6,000$ ku ounce mbere y'uko uyu mwaka urangira, nubwo byaterwa n'uko ibihe by'ubukungu n'umutekano ku isi bizagenda bihinduka.

NDAGIJIMANA Gilbert/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.