Rwanda FDA yafunze inganda 8 zenga ibisembuye - Radio Salus FM 97.0

Rwanda FDA yafunze inganda 8 zenga ibisembuye

Rwanda FDA yafunze inganda 8 zenga ibisembuye

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze by'agateganyo inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye nyuma yo gusanga zitarubahirizaga amabwiriza agenga ubuziranenge n'umutekano w'ibicuruzwa.

Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd, mu gihe Rwanda FDA yanategetse ko ibinyobwa byazo byose bihita bikurwa ku isoko kugeza igihe ikibazo cyakemutse.

Iki kigo cyasabye abaturage guhita bahagarika gukoresha ibyo bicuruzwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa no kunywa ibinyobwa bitujuje ibisabwa. Cyanasabye abakora, abakwirakwiza n'abacuruza kubahiriza amabwiriza yatanzwe no gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo ubuzima bw'abaturage bukomeze kurindwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Leta imaze igihe ikangurira abaturage kwirinda no kwamagana inzoga zitujuje ubuziranenge kubera ingaruka zikomeye zigira ku buzima. Yagaragaje ko ubukangurambaga bukomeje kujyana n’ingamba zikakaye zigamije guhagarika burundu abazikora, abazicuruza n’abazikwirakwiza.

Ku ruhande rw’urwego rw’ubuzima, Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yagaragaje ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gifatwa nk’icyorezo gikomeye. Yavuze ko mu bitaro hamaze kwakirwa abarwayi barenga 500 bazahajwe n’ibi binyobwa, mu gihe mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka abantu 50 bamaze kubitakarizamo ubuzima, naho abasaga 100 bakaba barahumye amaso.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya Ibyaha by’Iterabwoba n’iby’Ikoranabuhanga muri RIB, Peter Karake, na we yavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari inganda zikorera inyuma y’amategeko, zikihisha inyuma y’izina ry’iterambere ry’inganda. 

Yasobanuye ko zimwe zakoraga ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza, harimo gukora nta byangombwa cyangwa zikoresha ibyari byararangiye, ibintu bifatwa nk’ibyaha kandi bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.