Imyidagaduro

Chorale de Kigali yitegura kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe

na Arsene Byiringiro September 29, 2026 08:26 AM 11 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Chorale de Kigali irategura igitaramo ngarukamwaka cya “Christmas Carols”, kizaba ku wa 20 Ukuboza 2026 muri Camp Kigali, aho kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 60 iyi korali imaze ikora umuziki.

Iki gitaramo ngarukamwaka gitegurwa mu rwego rwo kwizihiza Noheli no gusangira ibyishimo n’abakunzi b’umuziki wa Chorale de Kigali. Muri uyu mwaka, igitaramo kizagira umwihariko wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iyi korali imaze ishinzwe.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966, nyuma ibona ubuzima gatozi mu 1987, ubwo bwavugururwa mu 2011. Yatangijwe n’abarimo Saulve Iyamuremye, Matayo Ngirumpatse, Paulin Muswahili, Selesitini Nkaka, Heneriko Nzajyibwami na Sitanisilasi Karangwa, hamwe n’abandi bari bafite ubumenyi mu bijyanye n’umuziki.

Mu myaka ya mbere, iyi korali yari igizwe n’abagabo gusa, ariko mu 1987 abagore na bo batangira kuyigiramo uruhare.

Mu gihe cy’imyaka imaze ikora, Chorale de Kigali yitabiriye ibikorwa n’ibirori bitandukanye by’ingenzi byabereye mu Rwanda. Mu 1978, yaririmbye mu birori byo kwizihiza Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami, ubwo hizihizwaga imyaka 50 yari amaze ari umupadiri n’imyaka 25 amaze ari umwepisikopi.

Iyi korali kandi yahawe inshingano n’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda zo kuririmba muri Misa Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yayoboye ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Iyo Misa yabereye i Nyandungu ku wa 10 Nzeri 1990, yitabirwa n’abantu barenga miliyoni.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chorale de Kigali yahuye n’ingaruka nk’izindi nzego nyinshi zariho muri icyo gihe. Yatakaje bamwe mu baririmbyi bayo, mu gihe abandi bahunze igihugu.

Abasigaye bongeye guhurira hamwe batangira gahunda yo gusana no kubyutsa ibikorwa by’iyi korali. Nubwo byasabye imbaraga nyinshi, Chorale de Kigali yongeye kubaka ubushobozi bwayo, isubira mu bikorwa by’umuziki no mu bitaramo bitandukanye.

Kugeza ubu, Chorale de Kigali iri mu makorali amaze igihe kinini akora ibikorwa by’umuziki mu Rwanda, ikaba ifite abanyamuryango barenga 150. Igitaramo cya “Christmas Carols” cyo ku wa 20 Ukuboza 2026 kizaba umwe mu mihango y’ingenzi yo kwizihiza uru rugendo rw’imyaka 60.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo