LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Urban Boyz batangaje ko bifuza gutera ikirenge mucya king James

Urban Boyz batangaje ko bifuza gutera ikirenge mucya king James

Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ryatangaje ko ryifuza kuzategura igitaramo cyizihiza imyaka bamaze mu mumuziki nka King James.

Mu kiganiro bagiriye kuri Igihe Kulture, Safi Madiba yavuze ko King James ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. Yagaragaje ko indirimbo ze zakunzwe n’ingeri zitandukanye z’abakunzi b’umuziki, bityo ko akwiriye guhabwa icyubahiro gikwiye.

Safi yanongeyeho ko kuba King James yarataramiye  muri BK Arena ari intambwe ikomeye, ashimangira ko nabo bakwishimira gutera iyo ntambwe


Humble Jizzo nawe yashimangiye ko King James yabahaye umukoro Kandi bagomba kuwukora. avuga ko ari amahirwe yo guha icyubahiro umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa bikomeye byasize amateka mu muziki w’u Rwanda. Yavuze ko kwizihiza imyaka 20 amaze aririmba ari intambwe ikwiye kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki ndetse n’abahanzi bagenzi be.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.