Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ryatangaje ko ryifuza kuzategura igitaramo cyizihiza imyaka bamaze mu mumuziki nka King James.
Mu kiganiro bagiriye kuri Igihe Kulture, Safi Madiba yavuze ko King James ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. Yagaragaje ko indirimbo ze zakunzwe n’ingeri zitandukanye z’abakunzi b’umuziki, bityo ko akwiriye guhabwa icyubahiro gikwiye.
Safi yanongeyeho ko kuba King James yarataramiye muri BK Arena ari intambwe ikomeye, ashimangira ko nabo bakwishimira gutera iyo ntambwe
Humble Jizzo nawe yashimangiye ko King James yabahaye umukoro Kandi bagomba kuwukora. avuga ko ari amahirwe yo guha icyubahiro umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa bikomeye byasize amateka mu muziki w’u Rwanda. Yavuze ko kwizihiza imyaka 20 amaze aririmba ari intambwe ikwiye kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki ndetse n’abahanzi bagenzi be.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.