Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba Kaminuza y'u Rwanda ku hazaza h'uburezi - Radio Salus FM 97.0

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba Kaminuza y'u Rwanda ku hazaza h'uburezi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba Kaminuza y'u Rwanda ku hazaza h'uburezi

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye abayobozi bakuru ba Kaminuza y'u Rwanda (UR), barimo Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, Dr. Pradeep K. Khosla, hamwe n'Umuyobozi Wungirije w'iyo Nama, Ivan Murenzi.

Mu biganiro bagiranye, bibanze ku ngamba zigamije gukomeza guteza imbere Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo irusheho gutanga uburezi bufite ireme, kongera ubushakashatsi bufitiye igihugu akamaro no guteza imbere udushya dushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga.

Hanarebwe uburyo iyo kaminuza yakomeza gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ndetse n'uruhare rwayo mu gushyigikira gahunda z'iterambere ry'igihugu.

Kaminuza y'u Rwanda ni yo kaminuza ya Leta nini mu gihugu, ikaba ifite inshingano zo guteza imbere ubushakashatsi, guhanga ibisubizo bishya no gutanga abarangije amashuri makuru bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere rirambye ry'u Rwanda.

 Ibi biganiro byagaragaje ubushake bwo gukomeza gushimangira ireme ry'uburezi no kongera ubufatanye mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.