Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko imigenzo imwe n’imwe ijyanye no gusaba no gukwa ishobora kuba imbogamizi ku rubyiruko rushaka gushinga ingo, cyane cyane iyo imiryango isaba inkwano nyinshi cyangwa igategura ibirori bihenze birenze ubushobozi bw’ababigizemo uruhare.
Mu ijambo rye, Museveni yasabye ababyeyi kureka gushyira ku basore imizigo iremereye y’amafaranga n’ibindi bisabwa mu gihe cyo gusaba abakobwa babo, avuga ko ibyo bishobora gutuma urubyiruko rugira ubwoba bwo gushaka.
Yagize ati: “Kuki musaba inka 15 n’amafaranga menshi? Ese ntibiba bisa no kugurisha abana banyu?”. Yagaragaje ko umuco wo gukora ibirori binini no guhatira imiryango gukoresha amafaranga menshi ushobora gutera abantu kwinjira mu madeni cyangwa bagatinya kubaka ingo.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.