Politiki

Perezida Kagame na Romuald Wadagni wa Benin bakoze urugendo rw’amaguru i Nyarutarama

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 09:33 AM 55 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa Benin, Romuald Wadagni, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, bakoze urugendo rw’amaguru mu muhanda wahariwe siporo uherereye kuri Kigali Golf Course, i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Aba bayobozi bakoze uru rugendo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, bakoresheje umuhanda wateganyijwe gufasha abaturage gukora siporo n’ibindi bikorwa by’imyitozo ngororamubiri mu buryo butekanye uherereye i Nyarutarama.

Uyu muhanda ukikijwe n’ibiti bitanga umwuka mwiza, ndetse ugakoreshwa n’abakora siporo zitandukanye zirimo kwiruka no kugenda n’amaguru.

Urugendo rwabo rwabaye mu gihe Perezida Romuald Wadagni ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ari kugirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo