Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye guha ishimwe ryihariye umusore w'imyaka 16 y'amavuko witwaye nk'intwari akiza ubuzima bw'umwana wari ugiye kurohama ku mucanga wa Seabright Beach, mu gace ka Santa Cruz, muri Leta ya California.
Uyu musore usanzwe utanga ubutabazi bw'ibanze mu mazi (lifeguard) wa California State Parks, yafashwe amashusho ahanganye n'imivumba ikomeye yo mu Nyanja ya Pasifika mu gihe yageragezaga gukura mu mazi umwana w'imyaka hafi 10 wari watwawe n'amazi.
Nubwo imiraba yamurenzeho inshuro nyinshi, yakomeje gufata uwo mwana kugeza amugejeje ku nkombe ari muzima, aho yahise yitabwaho n'abaganga mbere yo gusubizwa mu muryango we nta bikomere bikomeye afite.
Aya mashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, akurura imitima ya benshi bashimye ubutwari n'ubunyamwuga byaranze uyu musore.
Perezida Donald Trump yavuze ko azatumira uyu musore n'umwana yakijije muri White House, aho ateganya kumwambika umwe mu midali ikomeye ihabwa abasivili bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa byo gukorera igihugu n'abaturage.
Amakuru avuga ko uyu musore yari mu mwaka we wa mbere akora aka kazi, ariko ko yakomeje kwerekana ubwitange budasanzwe.
Kuri uwo munsi kandi, abatabazi bo muri Santa Cruz barokoye abantu barenga 30 nyuma y'uko imivumba yari yabaye myinshi kubera ibihe bidasanzwe by'ikirere, bituma ubuyobozi busaba abaturage kwitondera kujya mu nyanja.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.