U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera abagore n’abakobwa, rusinya amasezerano akomeye ya AU - Radio Salus FM 97.0

U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera abagore n’abakobwa, rusinya amasezerano akomeye ya AU

U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera abagore n’abakobwa, rusinya amasezerano akomeye ya AU

U Rwanda rwateye indi ntambwe mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, nyuma yo gusinya amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu gukumira no kurandura icyo kibazo.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. U Rwanda rubaye igihugu cya cyenda cyemeje ku mugaragaro aya masezerano azwi nka AU-CEVAWG, agamije kongera ubufatanye mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana b’abakobwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko gusinya aya masezerano bihuye n’umurongo igihugu cyihaye wo kubaka sosiyete idaheza kandi yubaha uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Amakuru aheruka gutangazwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agaragaza ko ibihugu bikomeje gushishikarizwa kwihutisha kwemeza no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kugira ngo atangire gukurikizwa ku rwego rw’umugabane.

Abayobozi ba AU bavuga ko ubufatanye bw’ibihugu buzafasha kugabanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kongera uburinzi bw’abahohotewe no gukaza ingamba zo kubahana abakora ibyaha. 

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyira mu bikorwa izi ngamba, hagamijwe kubaka umugabane urangwa n’uburinganire, amahoro n’iterambere rirambye.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.