U Rwanda rwungutse irushanwa rishya ry'umuziki ryiswe "Rwanda Next Superstar", ryateguwe n'umuhanzi Bahati Makaca, umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, wamamaye cyane mu itsinda rya Just Family.
Mu kiganiro yagiranye na KISS FM 102.3, Bahati Makaca yatangaje ko yateguye iri rushanwa rigamije gushakisha no kuzamura impano z'abahanzi bakizamuka, by'umwihariko abaririmbyi bafite impano zidasanzwe.
Yavuze ko iri rushanwa rigamije guteza imbere impano z'abaririmbyi, rikazajya rimara amezi ane mbere yo kubona uwegukana intsinzi.
Bahati Makaca yasobanuye ko ku wa 20 Nyakanga 2026 hatangiye kwandikwa abanyempano binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa. Biteganyijwe ko hazandikwa abanyempano 100, nyuma hagatangira icyiciro cyo kubatoranyamo abazahatanira igihembo cya nyuma.
Iki gitekerezo cyakiriwe neza n'abatari bake, bagaragaza ko ari intambwe nziza mu guteza imbere no guha agaciro impano z'urubyiruko rwifuza kwinjira mu muziki nyarwanda.
Abategura iri rushanwa batangaje ko kwiyandikisha bizakomeza kugeza igihe imyanya 100 yagenewe abanyempano izaba yuzuye.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 2
Tanga igitekerezo