Imyidagaduro

Bahati Makaca yatangije irushanwa ry'abanyempano yise "Rwanda Next Superstar"

na Arsene Byiringiro July 23, 2026 03:37 PM 210 abakurikiranye 2 ibitekerezo

U Rwanda rwungutse irushanwa rishya ry'umuziki ryiswe "Rwanda Next Superstar", ryateguwe n'umuhanzi Bahati Makaca, umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, wamamaye cyane mu itsinda rya Just Family.

Mu kiganiro yagiranye na KISS FM 102.3, Bahati Makaca yatangaje ko yateguye iri rushanwa rigamije gushakisha no kuzamura impano z'abahanzi bakizamuka, by'umwihariko abaririmbyi bafite impano zidasanzwe.

Yavuze ko iri rushanwa rigamije guteza imbere impano z'abaririmbyi, rikazajya rimara amezi ane mbere yo kubona uwegukana intsinzi.

Bahati Makaca yasobanuye ko ku wa 20 Nyakanga 2026 hatangiye kwandikwa abanyempano binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa. Biteganyijwe ko hazandikwa abanyempano 100, nyuma hagatangira icyiciro cyo kubatoranyamo abazahatanira igihembo cya nyuma.

Iki gitekerezo cyakiriwe neza n'abatari bake, bagaragaza ko ari intambwe nziza mu guteza imbere no guha agaciro impano z'urubyiruko rwifuza kwinjira mu muziki nyarwanda.

Abategura iri rushanwa batangaje ko kwiyandikisha bizakomeza kugeza igihe imyanya 100 yagenewe abanyempano izaba yuzuye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (2)

David Habaguhirwa Jul 30, 2026
Nange nashakaga kwitabira iryo rishanwa nukuri Numero yange ni 0735466875
Habaguhirwa David Jul 30, 2026
Mukomere aho kweri
Tanga igitekerezo