Uko AI yakoreshejwe mu gutunganya amashusho y’indirimbo “Oniva” ya Diez Dola na The Ben
Amashusho y’indirimbo Oniva ya Diez Dola na The Ben yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki bari kwibaza impamvu hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gukora amashusho y'iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo yashyizwe hanze ku wa 14 Ukwakira 2026, ikaba ari ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye mu gihangano kimwe. Kuba The Ben na Diez Dola barakoranye byari bimaze igihe bitegerejwe n’abakunzi babo, ariko amashusho yayo yaje kugirwaho ibitekerezo bitandukanye kubera uburyo yateguwe.
Bamwe mu bayarebye bibajije niba amashusho agaragaramo ibintu bitandukanye yarafatiwe ahantu ha nyaho cyangwa niba hari ibice byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI.
Aky, wayoboye ibikorwa byo gufata no gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo, yemeje ko ubwenge buhangano bwifashishijwe mu kuyongerera ubwiza no gutanga amashusho akeye Kandi yihariye.
Yasobanuye ko AI ishobora kuba igikoresho gifasha abakora amashusho gukora amashusho meza igihe yaba ikoreshejwe mu buryo bukwiye kandi bugamije guteza imbere igihangano.
Aky yavuze ko amashusho ya Oniva atakozwe yose hakoreshejwe AI, ahubwo ko yahurijwe hamwe n’amashusho yafashwe mu buryo busanzwe kugira ngo habeho igihangano gihuje uburyo butandukanye bwo gukora amashusho.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo imodoka, moto, abakobwa, intama nyinshi n’inyubako, ndetse n’ibindi bice byatumye abayarebye bibaza uburyo byakozwe. Uburyo The Ben agaragaramo na bwo bwatumye bamwe mu bakunzi be bashaka kumenya niba hari aho AI yakoreshejwe mu kugaragaza isura ye.
Ikoreshwa rya AI mu mashusho y’indirimbo rikomeje gufasha haba ku bahanzi n’abatunganya amashusho, kuko ribafasha kugerageza uburyo bushya bwo gutanga ubutumwa no gukora ibihangano bifite umwihariko. Icyakora, uburyo ikoreshwa bushobora gutandukana bitewe n’igitekerezo cy’umuhanzi n’intego y’uwatunganyije amashusho.
Mu gihe Aky ari we wafashe akanatunganya amashusho ya Oniva, amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Badman Quba afatanyije na Madebeats.
Oniva ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album Propaganda, Diez Dola ateganya gushyira hanze. Iyi album iri mu mishinga uyu muhanzi yitegura kugeza ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo