Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bubiligi, ikomeza urugendo rudasanzwe rumaze kuyigeza ku mikino 36 yikurikiranya idatsindwa. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urangira Espagne itsinze ibitego 2-1.
Espagne yananditse amateka mashya ubwo yabanzaga mu kibuga abakinnyi babiri batarageza ku myaka 20, Lamine Yamal na Pau Cubarsí. Ni ubwa mbere ibi bibaye mu Gikombe cy’Isi kuva mu 1958, ubwo Brésil yakinishaga Pelé wari ufite imyaka 17.
Fabian Ruiz ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Espagne, mbere y'uko Charles De Ketelaere yishyura, atsinda igitego cya mbere cy'u Bubiligi. Charles De Ketelaere yahise agira ibitego bitatu muri iri Gikombe cy’Isi, bingana n'ibyo yatsinze muri shampiyona yose ya 2025/26 akinira Atalanta.
Pedro Porro akomeje kwitwara neza mu gufasha ba rutahizamu, aho amaze gutanga imipira icyenda yavuyemo uburyo bukomeye bwo gutsinda. Aho arushwa na Achraf Hakimi ufite 17 na Nuno Mendes ufite 11.
Igitego cyahesheje Espagne intsinzi cyatsinzwe na Mikel Merino winjiye mu kubuga asimbuye mu minota ya nyuma. Mu mikino ibiri iheruka, uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego bibiri byahesheje ikipe ye intsinzi, nubwo yakinnye iminota mike.
Iyi ntsinzi yatumye Espagne yuzuza imikino 36 idatsindwa, iba ikipe ya kabiri yo ku mugabane w’u Burayi igeze kuri uwo mubare, ikurikiye u Butaliyani bufite agahigo k’imikino 37.
Umutoza Luis de la Fuente na we yakomeje kwandika amateka, aho amaze imikino 13 adatsindwa kuva yafata ikipe, yatsinze 12 anganya umwe.
Muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, Espagne izacakirana n’u Bufaransa mu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri Saa Tatu z’ijoro, mu rugamba ruzagena ikipe izerekeza ku mukino wa nyuma.
NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.