APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka w'imikino wa 2026/27 nyuma yo kuvugurura ikipe binyuze mu kugura abakinnyi bashya no gusezera kuri bamwe mu bayigize inkingi za mwamba mu bihe byashize.
Muri iri soko ry'igura n'igurisha, iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yongeyemo abanyamahanga bane ari bo umunyezamu Ernani Alberto Siluane ukomoka muri Mozambique, Amani Michel wo muri Côte d'Ivoire, Mamadou Traore ukomoka muri Mali na Madou Zon wo muri Burkina Faso.
Mu bakinnyi b'Abanyarwanda bashya harimo Ishimwe Christian, Rubuguza Jean Pierre na Byishimo Valua, mu gihe hanazamuwe abakinnyi bane baturutse mu ikipe y'abato bagamije gukomeza kubaka ejo hazaza h'iyi kipe.
Nubwo haje amaraso mashya, APR FC yanatandukanye n'abakinnyi b'ingenzi barimo uwari kapiteni Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco, Mamadou Sy, Lamine Bah, Aliou Suane, Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan.
Kugeza ubu iyi kipe iri mu myitozo ikomeje kuyitegura amarushanwa ari imbere, arimo CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa 24 Nyakanga 2026 ikabera mu Rwanda. Nyuma yaho izahita yinjira muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere izatangira muri Nzeri, mbere yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.
Nubwo APR FC ifite abanyamahanga 11, amategeko ya Shampiyona y'u Rwanda yemera ko ku rupapuro rw'umukino hatagaragara abarenga umunani. Ibyo bivuze ko buri mukino hari abanyamahanga batatu bashobora gusigara hanze y'ikipe. Mu bashobora guhura n'icyo kibazo harimo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Memel Dao.
Hashingiwe ku bakinnyi iyi kipe ifite ubu, 11 ishobora kuzajya ibanzamo igizwe na Ernani Alberto Siluane mu izamu. Mu bwugarizi hakabanzamo Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunusu na Madou Zon.
Hagati mu kibuga hashobora gukina Ssekiganda Ronald, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Traore, mu gihe ubusatirizi bushobora kuyoborwa na Amani Michel, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel.
Abakunzi ba APR FC bategereje kureba niba iyi kipe nshya izashobora guhatanira ibikombe byose izakina muri uyu mwaka w'imikino no kongera kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.