Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yagaragaje ko yifatanyije ndetse ibabajwe n’umutingito wibasiye igihugu cya Colombia, isangiza ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abaturage bose b’iki gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe, Perezida wa Real Madrid n’Inama y’Ubuyobozi bavuze ko bifatanyije n’imiryango y’abahitanywe n’uyu mutingito, ndetse n’abaturage ba Colombia muri rusange muri ibi bihe bikomeye.
Real Madrid kandi yagaragaje ubufatanye n’abaturage ba Colombia, yifuriza abakomeretse gukira vuba kandi ibamenyesha ko iri kumwe na bo muri ibi bihe by’akababaro.
Ni umutingito ufite igipimo cya 7,4 wibasiye Colombia, wangije byinshi birimo inyubako ndetse uknaomeretsa abantu benshi.
Guverineri w’Intara ya Chocó, Nubia Carolina Córdoba, yavuze ko hari abantu bakomerekeye muri uwo mutingito, nubwo atatangaje imibare yabo, gusa yongeyeho ko hari impungenge z’uko hashobora gukurikiraho indi mitingito mito.
Ubutumwa bwa Real Madrid busoza busaba ko abakomeretse bakira vuba, mu gihe imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba Colombia bakomeje guhangana n’ingaruka z’uyu mutingito.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.