Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye umubyinnyi Titi Brown na Kagarara wamamaye nka Ashton Small01 ku mbugankoranyambaga ku bw'ibikorwa bakomeje gukora byo kumenyekanisha u Rwanda, ashimangira ko ibyo bakora babibona bakanabiha agaciro.
Mu butumwa yanyujije kuri X yahoze Ari Twitter yagize ati: "Kagarara (Ashton Small) na Titi Brown: Turababona kandi turabashimira kubikorwa muri gukora ,N'ibindi byiza biri imbere."
Kagarara akomeje kugenda aratira ibyiza by'u Rwanda icyamamare Ashton Hall bari kumwe muri Ghana aho bari kwifayanya mu rugendo rwo kuzenguruka ibice byo muri Afrika, amubwira ahantu heza nyaburanga azasura umunsi bazaba bageze mu Rwanda harimo pariki y'ibirunga ndetse n'agace ko ku ibere rya Bigogwe.
Kurundi ruhande, Titi Brown nawe aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Urare', aho nawe muri iyi ndirimbo aba yerekana ibyiza nyaburanga by'u Rwanda, anatumira abakerarugendo kuza gusura u Rwanda.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, kwegera Kagarara bakaganira akabafasha kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.