Minisitiri Utumatwishima yashimye ndetse anavuga ku bikorwa bya Kagarara na Titi Brown - Radio Salus FM 97.0

Minisitiri Utumatwishima yashimye ndetse anavuga ku bikorwa bya Kagarara na Titi Brown

Minisitiri Utumatwishima yashimye ndetse anavuga ku bikorwa bya Kagarara na Titi Brown

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye umubyinnyi Titi Brown na Kagarara wamamaye nka Ashton Small01 ku mbugankoranyambaga ku bw'ibikorwa bakomeje gukora byo kumenyekanisha u Rwanda, ashimangira ko ibyo bakora babibona bakanabiha agaciro.

Mu butumwa yanyujije kuri X  yahoze Ari Twitter yagize ati: "Kagarara (Ashton Small) na Titi Brown: Turababona kandi turabashimira kubikorwa muri gukora ,N'ibindi byiza biri imbere."

Kagarara akomeje kugenda aratira ibyiza by'u Rwanda icyamamare Ashton Hall bari kumwe muri Ghana aho bari kwifayanya mu rugendo rwo kuzenguruka ibice byo muri Afrika, amubwira ahantu heza nyaburanga azasura umunsi bazaba bageze mu Rwanda harimo pariki y'ibirunga ndetse n'agace ko ku ibere rya Bigogwe.

Kurundi ruhande, Titi Brown nawe aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Urare', aho nawe muri iyi ndirimbo aba yerekana ibyiza nyaburanga by'u Rwanda, anatumira abakerarugendo kuza gusura u Rwanda.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, kwegera Kagarara bakaganira akabafasha kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.