Umusobanuzi w’amafilime Marc Uwizeye wamamaye nka Rocky Kimomo yatangaje ko murugendo rwe nk’umusobanuzi bitari bimworoheye kuko ngo ubwo yarasoje Muwa kabiri w’amashuri yisumbuye yananiwe gukomeza amashuri kubera ikibazo cya amafaranga y’ishuri .Nubwo bamwe mubazi neza barimo Muringi Sabin na Kadafi bamunyomoje bavuga ko yarangije Ikiciro gikuru cya Kaminuza (Masters).
Ibi yabivugiye kurukuta rwa YouTube kumuyoboro w’ikinyamakuri igihe mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru Emmy aho yabajijwe byinshi yaciyemo mbere yo kwinjira mu mwuga wo gusobanura .Aho bahere kurugendo rwe nk’umunyeshuri avuga ko yize ku inshuri rya Saint Joseph Kabgayi ikigo cyizeho n’unyamakuru Gloria mukamabano,ndetse na Lucky Nzeyimana.
Rocky yaje gukomoza kuko yisanze ari umusobanuzi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo avuga ko yakundaga kureba filme zisobanuye ,gusa akajya Tumba abasobanuzi batazi ibyo bakora kuko ngo biganiriraga muri filme aho gusobanura ibyo bari gukina .Ibi byaramubabaje bituma afata umwanzuro wo kureba filime zidasobanuye kugeza aho yaje kubona ko nawe yabishobora Kandi akarusha abandi .
Ibyo byamuteye gutangira gushaka uko yabigeraho yifashishije bakuru be nk’umusobanuzi Yakuza wamugashije cyane akamuha filme asobanura.Yavuze ko ya yabanje gusobanura filme y’ama episode (series) yitwa Selma yatumye abantu Bose bifuza guhora bareba filme yasobanuye.
Yasoje avuga ko aho ageze hashimishije Kandi ko Ubu atekereza ko ariwe musobanuzi ukunzwe mu Rwanda Kandi ko nubwo atize amashuri yose yahisemo kwiyigisha akoresheje imbugankoranyambaga Kandi ko Ubu Afite impamyabushobozi zitandukanye.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KWIHANGANA Emmanuel /Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!