Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Ruger yatangaje ko agiye kuba ahagaritse ibikorwa bye bya muzika nyuma y'urubanza amazemo igihe aburana n'uwahoze ari umukunzi we.
Uyu mwanzuro wa Ruger wo guhagarika ibikorwa bye bya muzika watangajwe na sosiyete ye yitwa Brown Boy Entertainment ireberera inyungu uyu muhanzi.
Yavuze ko uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Dior, Bounce niyo bita Girlfriend, amaze iminsi myinshi adashyira hanze indirimbo kubera ibibazo afitanye n'uwahoze ari umukunzi we.
Ni itangazo rigira riti: " Ruger yahuye nibibazo byinshi nyuma yuko uwahoze ari umukunzi we yafashe ikemezo cyokumujyana mu mategeko amushinja kumwangiriza amarangamutima."
Iyi sosiyete yatangaje ko Ruger yabaye afashe igihe cyo kuruhuka adakora akazi ke ka muzika nk'ibisanzwe ndetse ko azasubukura ibikorwa bye bya muzika muri Kanama 2026.
Ku bijyanye n'uwahoze ari umukunzi we, uyu muhanzi ntago yigeze ashyira ku mugaragaro urukundo rwabo cyangwa ngo amugaragarize rrubanda gusa mu bihe bashize uyu muhanzi yigeze gutangaza ko akunda abakobwa benshi.
Uyu muhanzi uzwi ku izina rya Ruger, amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Micheal Adebayo Olalere.
Mu ntangiriro za 2024 uyu muhanzi yatandukanye n'inzu yamurebereraga inyungu mubya muzika ya Jonzing world ahita ashinga iye ayita Brown Boy entertainment, ari nayo abarizwamo ubu.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Comments 0
Leave a Comment
No comments yet. Be the first to comment!