Diez Dola na Bwiza bagiye gusohora Album
Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ye ya gatatu yise ‘HOME’, avuga ko iyi mishinga y’indirimbo izaba ishingiye ku buzima bwe bwite, amateka ye, n’ibintu byose byagize uruhare mu kumugira uwo ari we uyu munsi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bwiza yavuze ko iyi Album ari inkuru y’ubuzima bwe ndetse n’aho akomoka.
Bwiza Kandi yagaragaje ko yifuza ko abazayumva bazagira umwanya wo kumenya byinshi ku muntu ari we binyuze mu bihangano azabagezaho.
Nimugihe kandi, Umuhanzi Caleb wamamaye nka Diez Dola nawe yahishuriye abakunzi be Album ye nshya yise "Propaganda" akaba ari iya mbere agiye gushyira hanze.
Iyi Album niyo iriho indirimbo aherutse gusohorana na The Ben bise "Oniva" imaze kurebwa n'abarenga Milliyoni 2 ku rubuga rwa YouTube.
Izi Album zari zitegerejwe na benshi , dore ko aba bahanzi bari baraziteguje kera ariko amaso agahera mu kirere ku bakunzi babo.


Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo