Imikino

Kagere Medie yavuze ko iyo adakina umupira yari gutwara Indege

na Arsene Byiringiro November 12, 2026 06:50 AM 39 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Rutahizamu w'ikirangire mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Meddie Kagere, yavuze kimwe mu bintu yumvaga azakora iyo adakina umupira w'amaguru ngo kwari ukwiga kaminuza maze akaba umupilote  (utwara indege).
‎
‎Ibi yagibarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa ISIMBI TV, Meddie Kagere yavuze ko iyo adakina umupira w’amaguru, ikindi kintu yari gukora, yumvaga azaba umupilote maze akajya atwara indege.
‎
‎Yagize Ati: “Bimwe byo mu ishuri, njye navugaga ko mu gihe ntakinnye umupira w’amaguru nzaba umupilote ariko ugasanga ubuzima aho bukujyanye ari aho nta handi.”
‎
Yakomeje agira ati: ‎“Mu busanzwe hari ibintu tujya twiga uko dukomeza gukura, ugasanga hari ikindi wakora udakinnye umupira, ni byinshi twiga tutagiye no ku ishuri ariko ugasanga wabyize.”
‎
‎Uretse umupira w’amaguru, Meddie Kagere yavuze ko we mu busanzwe azi gukina nindi mikino itari umupira w'amaguru irimo Volleyball, Table Tennis, ndetse na Basket ball ariko ngo ukaba umukino usaba umuvuduko ndetse yanakinnyeho Cricket ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
‎
‎Meddie Kagere ni umwe muri ba rutahizamu beza u Rwanda rwagize mu mupira w'amaguru mu makipe yimbere mu gihugu arimo Police FC, Atraco FC, Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sport hagati ya 2013_2014 nyuma yaho akerekeza kumugabane w' iburayi mu ikipe ya KF Tirana mucyiciro cya mbere mu gihugu cya Albania mu mpeshyi y'umwaka wa 2014 avuye muri Rayon Sports gusa yaje gutandukana na FK Tirana mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2015.
‎
Nyuma yaho yaje gukomereza no muyandi makipe yo mu karere ka Afurika y' Iburasirazuba arimo Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC, Singida Black Stars ndetse n' ikipe ya Namungo FC yo muri Tanzania baherutse gutandukana mu mwaka ushize wa 2025 mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 12.

‎Kugeza Ubu uyu rutahizamu Meddie Kagere afite agahigo kadasanzwe mu bakinnyi bagikina kuri ubu ndetse n' abandi bose bakanyujijeho mu mupira w'amaguru mu Rwanda ko kuba ariwe mukinnyi wenyine winjiye mu mubare w’Abanyarwanda bageze kuri miliyoni y’ababakurikira kurubuga bwa Instagram, barimo umuhanzi Ngabo Medar wamamaye mumuziki w'u Rwanda nka Meddy, The Ben, Bruce Melodie, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana Israel Mbonyi,  umunyamideri akaba numushoramari Miss Mutesi Jolly, umunyamideri Mbabazi Chaddia uzwi nka Shaddyboo ndetse nundi munyamideri akaba numushoramari Miss Mutesi Jolly, na Uwizeye Enock wamamaye ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda Ashton Small uzwi nka Kagarara urikuzamuka cyane muri iyi minsi muba content creator.

‎SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo