Ubukungu

Izamuka ry'ibiciro mu Rwanda ryageze kuri 19.5% mu Ukwakira 2026, ibiribwa bikomeza kuzamuka

na Arsene Byiringiro November 11, 2026 12:36 PM 28 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko (Consumer Price Index - CPI) mu Rwanda cyageze kuri 19.5% mu kwakira 2026, kivuye kuri 17.2% cyari kiriho  muri Nzeri 2026, bikaba bigaragaza ko ibiciro byakomeje kuzamuka.

Raporo ya NISR igaragaza ko izamuka ry'ibiciro ryagaragaye cyane mu kiciro cy'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye aho  byazamutseho 28.9% ugereranyije n'Ukwakira 2025. Sibyo gusa Kandi kuko Ibiciro by'ubwikorezi byiyongereyeho 22.4%, amafunguro n'amacumbi byiyongeraho 20.6%, mu gihe ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byazamutse ku kigero cya  14.2% .

Ikigo kibarurishamibare (NISR) kivuga kandi ko ibiciro by'ibikomoka mu gihugu  byazamutseho 22.8% mu gihe iby'ibitumizwa mu mahanga byiyongereyeho 9.5%. Ibiciro by'ibiribwa bishya byazamutseho 39.9%, naho iby'ingufu byiyongeraho 36.3% ku mwaka.

Iyi raporo isohotse mu gihe izamuka ry'ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku mibereho y'abaturage, by'umwihariko ku bagura ibiribwa n'ibindi bikenerwa buri munsi ndetse rikaba rikurikiranwa nk'ikimenyetso k'ingenzi cyerekana uko ubukungu buhagaze.

KWIZERA Fiston/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo