Imyidagaduro

Umusumari ufashe Noopja na Alex Muyoboke uri kugenda ushinguka

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 08:49 PM 45 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umwuka mubi ukomeje kuvugwa hagati ya Noopja na Alex Muyoboke, bombi basanzwe bagira uruhare mu bikorwa bijyanye n’umuhanzi The Ben, ukomeje kuvugwaho byinshi nyuma y’uko uyu muhanzi atitabiriye igitaramo yari ategerejweho muri Uganda.

Amakuru  avuga ko aba bombi bashobora kuba baragiranye amakimbirane mbere y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya ‘Comedy Store’, cyabereye i Kampala muri Uganda ku wa 30 Ukwakira 2026. Iki gitaramo cyari cyitezweho abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz na The Ben, ariko The Ben ntiyagaragaye kuri gahunda nk’uko byari byitezwe.

Amakuru avuga ko mu gihe imyiteguro y’iki gitaramo yari irimbanyije, Alex Muyoboke yari mu bantu bashinzwe gutoranya abahanzi bazitabira. Ni muri icyo gihe havugwa ko hagati ye na Noopja haje kuvuka ukutumvikana, ibintu byakurikiwe n’umwuka mubi hagati yabo.

Ikindi cyavuzwe ni uko mu matike y’abantu bane bari bemerewe kujyana n’umuhanzi The Ben, Alex Muyoboke yari ushinzwe gutoranya abazajyana na Noopja. Ibi ngo byakuruye ikibazo, ndetse bivugwa ko byagize uruhare mu gutuma ibintu bitagenda neza hagati y’impande zombi.

Noopja, wari uri muri Uganda, bivugwa ko yaje kugira uruhare mu bibazo byakurikiyeho, aho amakuru avuga ko The Ben yamaze kugera muri Uganda ariko nyuma agafata icyemezo cyo gusubira inyuma agasaba ko yahamagazwa. Ibi byatumye igitaramo cyari gitegerejwemo uyu muhanzi kigenda uko bitifuzwaga

Nubwo Noopja na Muyoboke bari bamaze igihe bari kumwe mu bikorwa bijyanye na The Ben, amakuru avuga ko umwuka mubi hagati yabo umaze igihe. Bivugwa ko ikibazo cyatangiye gukomera kuva ku wa 1 Mutarama 2026, ibintu byongeye gusubira I rudubi nyuma y’ibyabereye i Kampala.

Kugeza ubu, haracyibazwa byinshi ku mpamvu nyirizina yatumye The aba bombi batumvikana.

 Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bakomeje kwibaza niba amakimbirane hagati y’abantu bakorana n’umuhanzi ashobora kugira ingaruka ku bikorwa bye n’imishinga ye yaba iyo mu Rwanda ndetse niyo hanze y’u Rwanda.

The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye mu karere, akaba amaze igihe kitari gito akorana n’abantu batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuziki we.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo